lundi 22 mars 2010

Sellas Tetteh Umutoza mushya w’Amavubi


Umunyagana Sellas Tetten niwe wahawe icyizere cyo gutoza ikipe y’igihugu amavubi, nyuma y’ihwihwiswa ry’uko hari undi Mwongereza witwa John Barnes wari wifuje gusimbura Branko Tukac w’umunyakorowasiya wirukanywe azira ko atabashije kugeza Amavubi mu gikombe cy’isi cya 2010, no muri CAN 2010.


Uyu Sellas Tetteh rero akaba aje gutoza iyi kipe, nyuma yo guhesha ikipe y’igihugu cye y’ingimbi igikombe cya Afurika giheruka gukinirwa hano i Kigali. Aje gufatanya na Eric Nshimiyimana wari warasimbuye Tukac by’agateganyo, ari nawe wari umwungirije.
N’ubwo wenda aje kugira ibyo ahindura mu Mavubi, hari abemeza ko afite byinshi byo guhindura uhereye ku bakinnyi ndetse n’imikinire yabo, imaze guteza bamwe umutima. Kandi aha niho hazagaragara niba koko ikibazo cy’amavubi ari abakinnyi cyangwa niba ari abatoza.
Hari kandi n’abasaba ko hazaba guhitamo abatoza bo mu Rwanda, bakareba niba hashobora kuvamo ababasha gukinisha abakinnyi bo mu Rwanda, dore ko n’abenshi bakina mu Mavubi ari abo mu makipe yo mu Rwanda. Aho rero niho bemereza ko kuko bo baba bazi uko bakina byaborohera kurusha abaza bakabanza kwiga imikinire yabo.

Bizimana Justin (Kigali / Rwanda)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire