mardi 23 mars 2010

"Ntawe nashyize mu rujijo nibo barwishyiramo."- Mani Martin

Umuhanzi MANI Martin uzwi cyane mu njyana ya gospel aririmba indirimbo z’Imana zakunzwe cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nk’URUKUMBUZI, ISAHA YA 9 n’izindi muri iyi minsi ariko hakaba haravugwaga inkuru y’uko uwo muhanzi yaba yararetse kuririmba gospel akiririmbira izisanzwe (urukundo) bikaba ndetse byarateje urujijo rukabije mu bakunzi be ndetse no muri bagenzi be baririmbana gospel ko ngo yaba yararetse gospel cyane cyane nyuma y’aho asohoreye indirimbo ye nshya yise YARI WOWE ivuga ku rukundo ikinyamakuru UBUMWE cyaramwegereye bagirana ikiganiro

Mu kiganiro twagiranye twabanje kumubaza icyo avuga ku bimuvugwaho ko yaba yararetse gospel cyangwa se ko yateje urujijo haba mu bakunzi no mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda muri rusange aha Mani Martin yasubije ko rwose bamubeshyera ko atigeze areka kuririmba gospel ko ahubwo we aririmba ibimujemo ndetse ko we aha abakunzi be icyo afite ati “Njye rwose nibandeke ntuze kandi n’abavuga ko nabashyize mu rujijo nibo barwishyizemo kuko ibyo batekereza ntawe nigeze mbibwira.

Tumubajije niba ashobora kongera kugaruka muri gospel dore ko n’abahanzi baririmba iyo njyana badakunze kuririmba izindi ndirimbo bita iz’isi Mani Marti yagize ati “Nababwiye ko ntigeze ndeka gospel niyo mpamvu rero ibyo kugaruka ntabyo nzi kuko nta kugenda kwigeze kubaho”ati “ikizanzamo nzakiririmba "

Abajijwe niba yiteguye kujya muri competition n’abandi bahanzi asanze muri muzika isanzwe dore ko nk’uko byari byagaragajwe n’ibihembo yahawe mu mwaka ushize w’2009 yagaragaraga nk’umwami wa gospel ndetse anabajijwe niba adashobora kwicuza (regreter) success yaba yarasize muri gospel yavuze ko we yumva competition atari yo ntego yo gukora umuzika, kuko ngo burya buri wese Imana yamuhaye ikintu gituma abantu bamwumva akaba rero abona talent cyangwa se impamo atari iyo kurushanwa ati: “Kandi nihanaba competition public izahitamo uko izaba yashimye” kubya succes yagize ati “ Yego nta wanga success ariko siyo ntego ya mbere kuri njye”(araseka)

Mani Martin yabajijwe no ku ndirimbo ye nshya yise AMAZI MAGARI nayo bivugwa ko idasobanutse ndetse bamwe bakanavuga ko irimo politiki yasubije ko AMAZI MAGARI muri make bishatse kuvuga ikintu gishobora kuba hagati y’abakunzi kigatuma batabasha kubonana ariko bombi baba bifuza ko icyo kibatanya cyavaho bakongera bakabonana ati “ Ivuga kuri nostalgie cyangwa amatage mais il n’ya rien de politique kuko njye sindi umunyapolitiki

Tumubajije niba ibimaze iminsi bimubayeho byo gukora indirimbo z’urukundo bitaramutunguye dore ko hari indirimbo ye yasohotse kuri album ye ya mbere yitwa NARABOHOWE aho yagize ati “Iyo Yesu ataza njye nari kuba uwande ntabwo nari kumenya ubuntu twagiriwe ahari nari kubyina cyane mbyinira ubusa cyangwa se nkagira ijwi ryahuruza imbaga ariko nta gakiza byose nta kamaro….

Bishatse kwerekana ko atagombaga kureka kuririmbira Imana ngo aririmbe ibindi yatubwiye ko n’ubundi atazabireka ati “Nk’uko umukristo wese agira akazi akora mu buzima busanzwe rimwe narimwe usanga bitanajyanye n’imyemerere ye n’ubuhanzi ni akazi kandi umuhanzi aba agomba gukora ku mitima y’abantu batandukanye bashaka n’ibintu bitandukanye

Abajijwe indirimbo ye yamushimishije kurusha izindi yavuze ko ari yitwa HUMURA

Naho umuhanzi akunda yavuze ko hanze ari Ne-yo na R.Kelly naho mu Rwanda yagize ati “bose baranshimisha kuko iyo numvise kuri radiyo indirimbo iri mu Kinyarwanda numva mbaye interested naho uwo nkunda cyane mukundira ko ari inshuti yanjye mu buzima busanzwe”

Mani Martin kandi twanamubajije uwo abona asigaye ari King of Gospel atubwira ko atabizi kuko ngo Imana niyo yizamurira umuntu ndetse n’abafana nibo bashyira umuntu ku mwanya imbere cyangwa inyuma ko nta muntu uhishyira cyangwa ngo ahashyire undi.

Mani Martin ubu arateganyiriza abakunzi be ibintu byiza byinshi kandi bitandukanye harimo launch ya album ye ya kabiri yise ICYO DUPFANA izaba tariki ya 3 z’ukwezi kwa 4.

Yagize ati:“Abakunzi banjye nibakomeze bankunde kandi ndacyari Martin basanzwe bazi sinahindutse

Mu gusoza yabajijwe ikintu yanga kuruta ibindi yavuze ko yanga cyane umuntu wita undi underground ati “N’abazungu babituzaniye baratubeshye nta muntu wo kwitwa underground bazashake ukundi babita."


CYUSSA Christian (Kigali / Rwanda)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire