mercredi 24 mars 2010

Iyo nza kuba uhunga sinari guca ku kibuga cy’indege Mme Victoire Ingabira

Umukuru wa FDU Inkingi Mme Umuhoza Ingabire Victoire yahagarikiwe ku kibuga cy’indege kuri uyu wa kabiri ahagana mu ma saa moya, agana mu gihugu cy’u Buhorande aho yari agiye kureba umuryango we bari bamaze igihe batabonana. Kuri we ihagarikwa rye ryagaragaje ko abangamiwe mu mikorere ye ya politiki mu Rwanda. Umuvugizi wa polisi we yatangaje ko atari ukubangamirwa, ko ahubwo ari ukubahiriza amategeko kwabaye nk’uko byagendekera undi munyarwanda wese.

Nk’uko yabitangaje kuri uyu wa kabiri Mme Ingabire Victoire yavuze ko bamuhagaritse ku isaha ya samoya ku muryango w’ikibuga cy’indege i Kanombe agiye kureba umuryango we uri mu Buhorande. Aremeza ko nta rupapuro na rumwe rumubuza kujya hanze yari afite, kandi ko nta kosa cyangwa se umuziro n’umwe umubuza kujya hanze y’igihugu. Gusa ngo bahise bamuha urupapuro rumuhamagaza kwitaba Polisi kuwa gatatu kugirango agire ibyo asobanura. Nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yahise ajya ku maradiyo gutangaza ko yafashwe, Mme Victoire arakeka ko ashobora gufungwa, ndetse bakaba banashobora kumuvutsa ubuzima bwe. Kuri we asanga ari uburyo FPR ikoresha ngo irwanye abo batavuga rumwe. Ku bimuvugwaho by’uko yari ahunze, yatangaje ko ngo uwahunga atanyura ku kibuga cy’indege, ko yashaka ahandi anyura atari ku kibuga cy’indege.

Ku Muvugizi wa Police Eric Kayiranga asanga nta mpamvu yindi ihari yatumye abuzwa kujya aho yaganaga atari iyo kuba hari ibyo yari asanzwe akurikiranyweho, kandi yari anafite ubutumire yagombaga kubahiriza bwo kuri uyu wa gatatu (24/03/2010) kugirango agire ibisobanuro atanga, niyo mpamvu rero atakomeje urwo rugendo.

Kuba bamuzaniye ubwo butumire ku kibuga cy’indege saa moya z’ijoro, ntibabe barumushyikirije mbere, kandi bakanarumushyikiriza bazi ko agiye kugenda ngo bakunde batambamire urugendo rwe, Umuvugizi wa Polisi we yavuze ko kuba yari afite urugendo, bitahagarika ko bamutumira kandi ko byahuriranye, uretse ko utanatumira udahari ahubwo utumira uhari. Yakomeje avuga ko gahunda z’ubugenzacyaha zibureba ko batazikoze kuko ngo agiye kugenda.

Yongeyeho kandi ko Mme Victoire adafunze nk’uko abantu bakomeje kubivuga. Kuba Mme Umuhoza avuga ko abangamiwe muri gahunda ze, umuvugizi wa Polisi avuga ko atari byo, ngo kuko nk’umunyarwanda uwo ari we wese nta mategeko yagakwiye kwirengagizwa cyangwa se ngo habe hari amategeko yamushyirirwaho wenyine, ko akwiye kugendera ku mategeko agenga abandi banyarwanda bose.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mme Mushikiwabo Louise we yatangaje kuri Radiyo Rwanda ko Mme Ingabire Victoire yafatiwe ku kibuga cy’indege ahunze, ngo kubera ibyaha yari akurikiranyweho.

Kambale Patrick (Kigali / Rwanda)

1 commentaire: