mardi 23 mars 2010

“Nta wundi dufitanye ikibazo usibye Perezida Kagame kuko yanyishyizemo mu bintu by’amatiku” Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa


Lieutenant general Kayumba Nyamwasa wari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde ku cyumweru tariki 28 Gashyantare 2010 nibwo leta y’u Rwanda yatangaje ko atakiruhagarariye kuko yari yahungiye mu gihugu cya Uganda aho yaje kuva yerekeza muri Afurika y’epfo.Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 werurwe 2010 ni bwo yatangaje kuri BBC ibyerekeranye n’ihunga rye, rigiteje ibibazo bamwe mu gihugu.

Kayumba yavuze ko byari bimaze hafi imyaka 7 afitanye ikibazo na leta y’u Rwanda kuko yamunanizaga mu bintu bitandukanye

Yatanze urugero ati “nk’igihe nari nje mu mwiherero wabereye Rubavu mu mpera z’ukwezi kwa kabiri natumiwe muri secretariat ya RPF mbazwa ibibazo numvaga nta n’ishingiro bifite …” abajijwe bimwe muri ibyo bibazo Kayumba Nyamwasa yavuze ko ari byinshi atanga urugero ati “bambajije impamvu nagiye kwiga mu Bwongereza mbazwa impamvu mama yapfuye ntashyingurwe n’abantu benshi n’ibindi mbese wumvaga biganisha ku kunshyiraho amakosa adasobanutse”

Yavuze ko yahunze kuko yari yategetswe kwandika asaba imbabazi ku makosa yose bamushyizeho atemeraga akaba yaragombaga gusaba imbabazi RPF, Ingabo ndetse na Polisi akaba yaragize ati:“ sinashoboraga kubyemera kuko nzi ko hari bagenzi banjye babikoreye bikababera nabi” yongeyeho ariko ko atahungishijwe n’ubwoba kuko we ngo atari umuntu wo kugira ubwoba ahubwo yagize ati: “sinari kubasha kurwana na leta ifite ingabo njye ntacyo mfite guhunga kwanjye rero kwabaye kwikengera kandi numvaga nifuza ahantu nagira amahoro kurusha”

Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa ariko ntiyahishe ko umuntu bafitanye ikibazo nta wundi usibye Perezida Kagame kuko ngo yamwishyizemo kuva kera kubera utuntu tw’amatiku nk’uko yabivuze.

Abajijwe ku byo avugwaho ko ngo yaba yaragize uruhare mu bikorwa byo gutera grenades byahitanye abantu mu mujyi wa Kigali yagize ati: “reka nta byo nzi grenades zatewe ndi I Gisenyi!! Nta n’umugeneral wakora ikintu nk’icyo kuko nshaka kurwana nabo hari ubundi buryo nakoresha atari buriya …” yungamo ati: “bariya ni abaswa ntibazi ibyo bavuga”

Abajijwe ku cyo ateganyiriza umuryango we yavuze ko agiye kubipanga hanyuma akazabibamenyesha arangije.


Cyussa Christian (Kigali / Rwanda)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire