jeudi 25 mars 2010

"Niba kubaza Umuyobozi inshingano ze ari icyaha kizampame" Perezida Paul KAGAME

Ibi ni bimwe Perezida Paul Kagame yatangaje mu ijambo rye ryo kuri uyu wa 25 Werurwe 2010 mu muhango wo kurahiza abadepite babiri bashya; Hon. Hamidou Omar na Hon. Gahondogo Atanaziya n'Umuvunyi Mukuru Wungirije Mme Kanzayire Bernadeta. Uwo muhango wabereye mu ngoro y'inteko ishingamategeko.
Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika yagarutse ku ijambo accountability, ashishikariza abayobozi kugira uruhare ku byo bakora. Ababwira ko niba ubutegetsi bwa mbere bwarananiwe, ari uko batitaga kubo bashinzwe, ko atari imbaraga cyangwa ubushobozi bari babuze.
Yabasabye ko mu byo bakora byose bajya bubahiriza inshingano zabo, bakubaha ababagana, ndetse bakaniyubaha ubwabo. Abasaba ko batagomba gutinya kubazwa inshingano zabo, abamenyesha ko niba kubazwa inshingano zabo ari icyaha; kizamuhama.

Kubyerekeranye n'ibyo bagomba kubazwa, yatangaje ko ibyo ari ngombwa mu gihe cyose bazaba ari abayobozi bagomba guhora biteguye kubazwa inshingano zabo ku nzego zose z'ubuyobozi, kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ahashoboka.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku mutekano muke uheruka kugaragara mu gihugu, atangaza ko umutekano w'abanyarwanda ukwiye kubahirizwa na buri wese, kuko kugirango ugerweho hari byinshi na benshi bitanze. Yagarutse ku baba bari inyuma y'ibyo bikorwa bibisha, atangaza ko bazakurikiranwa bakabiryozwa, abwira kandi abakora ibyo bikorwa ko abarwanye intambara zinyuranye zahise biteguye kurwana kurushaho intambara ziri imbere, n'ubwo hari abagaragaye ko batarwanaga ari ukwitanga, ko ahubwo hari ibindi bari bagamije.

Yasoje ijambo rye yifuriza abayobozi bashya akazi keza, no kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.
Patrick K. (Kigali / Rwanda)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire