
Muri icyo kiganiro kandi, yatangaje ko Umuryango wa FPR – Inkotanyi utazigera wihanganira uzitwara nabi wese, yitwaje ko ngo yabohoye u Rwanda, ko uwo ari wese azahanirwa ikibi yakoze nk’uko bikwiye.
N’ubwo ibi bivugwa kuri Gen. Nyamwasa, hari kandi n’itegeko-nshinga ingingo yaryo ya 59 igaragaza abemerewe kujya mu mitwe ya politiki, n’abatabyemerewe. Muri abo batabyemerewe hagaragaramo Abasirikare, ari nabo Gen. Kayumba aherereyemo.
Patrick Kambale (Kigali / Rwanda)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire