lundi 22 mars 2010

Inzozi zabaye impamo hagati ya APR FC na TP Mazembe


Ibyo abenshi batakekaga ko bitashoboka, kuri uyu wa gatandatu wa 19 Werurwe 2010 byarashobotse ndetse bizanaguma mu mitwe ya bamwe mu bafana ba TP Mazembe.
Guhera kuwa kane nimugoroba, kugirango ubone imodoka iva Rubavu ijya i Kigali ntibyari byoroshye, kuko wasangaga hafi ya zose zafashwe n’Abakongomani bagiye gufana ikipe ikomeye y’iwabo TP Mazembe iheruka no gutwara igikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwabo. Si bo gusa bari babukereye, ahubwo wasangaga n’abakongomani batuye mu mpande zinyuranye zo mu Rwanda nabo babukereye. Byumvikana ko abenshi muribo bari bamaze guhamya ko intsinzi ari iya TP Mazembe kubera ibigwi byayo (palmares), si bo gusa kuko na bamwe mu bafana ba APR FC batizeraga ko ishobora kwivana mu maboko ya TP Mazembe.
Siko byagenze rero, kuko kuri uwo munsi imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, na Parezida w’icyubahiro wa APR FC Gen. Kabarebe na Guverineri w’Intara ya Katanga Bwana Moise Katumbi, byabaye ibindi bindi aho ku munota wa 88 umukinnyi wa APR FC Arbert Ngabo yahinduye inzozi za APR FC impamo, maze stade yose ijya mu birere, abari mu mago yabo mu Rwanda hose bariyamira.
Nk’uko hari hasigaye iminota mike umupira ngo urangire, byaciye intege abakinnyi ba TP Mazembe, kuko bumvaga bibarangiranye. Ariko n’ubwo batsindiwe i Kigali, baremeza ko bashobora kuzihagararaho imbere y’abafana babo i Kinshasa, doreko ubusanzwe bitajya byoroha kuyitsindira iwabo nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakinnyi bayo Nsunzu wari wambaye No 16.
Umukino utaha uteganyijwe kuya 03-04 Mata 2010 i Kinshasa.

Bizimana Justin (Kigali / Rwanda)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire