jeudi 1 avril 2010

SORAS ibaye ubukombe mu gucuruza ikinyoma !

Gucuruza ubwishingizi mu Rwanda bimaze kuba nk’intwaro y’ikinyoma, hafi sosiyete zose uko ari eshanu, nta n’imwe ishyirwa ku ibere ngo yerekane aho itandukanira n’ikinyoma ngo yerekane n’aho ihurira n’ukuri. Iyo bigeze kuri SORAS yo rero irabihuhura byose.

SORAS irangwa n’ikinyoma n’iterabwoba mu kwishyura abakoze impanuka, bishimira ko amafaranga yinjira ariko ntibaba bifuza ko hasohoka n’ifaranga na rimwe kuko bibera mu mishinga itarangira yo kubaka ibitabashwa mu Mujyi wa Kigali. Uwo muvuduko bafite wo gukunda iby’isi no kwikubira n’ibyo bituma inshuro nyinshi barenganya ababagana basaba kwishyurwa. Mukarinda Marie ararega SORAS kuba yaramuriganije ikamusinyisha ibintu atazi bamubeshya ko ngo ari ugusinyira ko dosiye ye iri muri SORAS, nyuma agiye kubona asanga bamuhaye sheki ya 252.000frw ariko n’ubwo yayijyanye yari yabanje kubyanga.

Iyo mpanuka yabereye muri feux lumineux za Gishushu ku itariki ya 15 Gashyantare 2006 ahagana saamoya n’iminota 20 za mu gitondo, uwitwa Ngamije Lambert yari atwaye imodoka Jeep Toyota Land Cruiser RAA891X aturuka Chez Lando yerekeza Kimihurura, igihe ageze muri feux lumineux zo ku Gishushu agonga Mukalinda Marie yambukiranya umuganda , impanuka yakomotse k’uburangare bwa chaffeur wa Jeep

.

Mukarinda Marie avuga ko yari yagonzwe n’imodoka ifite ubwishingizi muri SORAS bituma agira ubumuga bukomeye bwa 30% kugeza ubu ntazi ubumuga bwashingiweho bamugenera indishyi. Mu mategeko hagenderwa ku ngingo ya 17 y’itegeko no31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga. Mukarinda akaba yarasabye urukiko ko rwakwemeza ko habayeho uburiganya agasinyishwa ibintu atazi icyo bigamije, bityo akanagaragarizwa icyo bashingiyeho bagena ariya mafaranga kuko Mukarinda ubu abana n’ubumuga bwa burundu nta kintu abasha kwikorera cyamutunga n’urubyaro rwe.

Kugirango ikibazo gikemuke burundu hagombye kubaho isuzumwa rya kabiri kugirango ukuri kujye ahagaragara dore ko na turiya dufaranga bamuhaye ntacyo twamumariye kuko twari twarashiriye mu kwiruka inyuma y’amadosiye, ubumuga bwakomeje kumuzahaza nyamara yakwegera abakozi ba SORAS ngo bagire icyo bamumarira bakamutera utwatsi.

Iyo bigeze mu rukiko SORAS ishyiramo inyoroshyacyaha maze urega agahinduka zeru imbere y’abacamanza, byaba ngombwa bakavuga ko ubujurire bwe nta shingiro bufite.

Twashatse kuvugana na Perezida w’inama y’ubutegetsi Mporanyi Sharles ntiyemera kuvugana natwe, duhamagaye umuyobozi Mukuru wa SORAS Marc Rugenera atubwira ko ntacyo yatangaza mu gihe Mporanyi yanze kugira icyo avuga kandi ariwe uri hejuru ye. Ibyo muri SORAS bishobora kuzaba umugani mu minsi iri imbere kuko uburyo ikora n’uburyo iyobowe bifitanye isano ya bugufi. Ushobora kuzasanga umunsi umwe, ibyo muri SORAS imbwa zabirwaniyemo.

N.Uwimana Agnès (Journal UMURABYO)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire