mercredi 14 avril 2010

Irahira ry’abayobozi bashya bakuru b’ingabo

Photo: http://paulkagame.com >>
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari mu Nteko ishingamategeko aho uwo muhango wabereye amaze kwakira indahiro z’abo bayobozi bashya, yasabye Abaturarwanda bose kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wabo kuko ari wo nshingano y’ibanze y’umuturage. Yanashimye abo bayobozi bashya barahiye, atangaza ko amateka yabo mu ngabo atanga ikizere cy’umutekano urambye w’igihugu. Yanabashimiye uruhare rwabo mu guhindura amateka y’igihugu.

Yijeje Abanyarwanda ko ibyo yabemereye kuzabagezaho mu kubungabunga umutekano wabo azabibagezaho, muri byo harimo gusenya indiri z’abanzi zari zarashyizwe hafi y’umupaka kugirango bongerere gutera u Rwanda bahungabanya umutekano warwo. Yabasabye kureba amateka y’uko uwo mutekano wagezweho nyuma y’imyaka 16 ishize n’uburyo wagiye ugerwaho. Abasaba gushishoza kugirango bagire isomo bavanamo.

Muri iryo jambo Perezida Kagame yiyamye abakwirakwiza ibihuha baca igikuba mu baturage bagamije guhungabanya umutekano wabo, abamenyesha ko nta kwihanganirwa bazongera kugirirwa. Anasaba ko ababitega amatwi nabo bakwigishwa uburyo bwo kwitandukanya nabo. Hakaba kubaha akato, bakimwa amatwi.

Muri abo bayobozi bashya barahiriye kuzarangiza inshingano zabo neza, ni Minisitiri mushya w’Ingabo Gen. Kabarebe James wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Charles Kayonga Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Ceaser Kayizari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, wahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba na Lt. Gen. Charles Muhire wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zo gutabara (Reserve Forces), yari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere (Air Force).

Patrick Kambale (Kigali/Rwanda)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire