mardi 6 avril 2010

Kurebera u Rwanda muri Ingabire na Ntaganda ni agasuzuguro - Perezida Kagame

Green Party rishobora kuba atari ishyaka ry’Abanyarwanda -Perezida Kagame


Mu kiganiro n’Abanyamakuru taliki 05 Mutarama 2010, Perezida Kagame yareruye agaragaza impungenge zihari ku ishyaka Green Party rirengera ibidukikije na demukarasi ariko ritaremererwa gukorera kumugaragaro hano mu Rwanda, yavuze ko rishobora kuba atari iry’abanyarwanda ubwabo.

Muri icyo kiganiri , Abanyamakuru babajije Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibijyanye n’amakuru avugwa ko impamvu Green Party itaremererwa gukorera mu Rwanda ngo byaba bikomoka kumuryango FPR Inkotanyi abereye ceyamani , Perezida Kagame yasubije ko atumva impamvu kuba iryo shyaka ritemerwa bishyirwa kuri FPR.

Mu gusubiza icyo kibazo kandi yanavuze ko burigihe abantu batangaza ibyo byose kubibazo byo kutemerwa mu Rwanda kwa Green Party aba atari abanyarwanda ,ahubwo aba ari abanyamahanga gusa , ati “ibyo bigaragaza ko Ishyaka Green Party rishobora kuba itari Nyarwanda ”

Imiryango mpuzamahanga ikunze kuvuga ko mu Rwanda ntabwisanzure bw’abakora politiki buhari , kukijyanye n’iri shyaka rishya rishaka gukorera mu Rwanda, Perezida Kagame yashimangiye ko kuba abanyamahanga aribo bashyira ingufu mu kuvugira iryo shyaka, byonyine bigaragaza ko hari impungenge ko iryo shyaka atari ishyaka nyarwanda ahubwo ari ishyaka ry’abanyamahanga .

Ishyaka rivuga ko rirengera ibidukikije na demukarasi Green Party riyobowe na Habineza Franc ryakomeje kuvuga ko rikomeje kubuzwa amahwemo ndetse no kubangamirwa n’inzego zinyuranye zo mu Rwanda mu bijyanye no kugirango ryemerwe rihabwe ibyangombwa nk’umutwe wa politiki wemerewe gukorera mu Rwanda , nyamara iyo witegereje ubona ko nkuko na Perezida Kagame yabikomoje ho mu kiganiro n’abanyamakuru , iryo shyaka rishobora kuba rifitiwe impungenge haba kubashaka kurushinga ,ndetse n’umutekano w’Abanyarwanda bashobora kuba abayoboke baryo n’uw’Abanyarwanda muri Rusange . Bijya gutangira ku munsi wa congere yo gushinga iryo shyaka havutse imvururu, ibyo nanubu biracyagenderwa ho hakibazwa niba undi munsi bakongera gukoresha kongere noneho bamwe batavamo umwuka .

Reka twigarukire ku kiganiro cya Perezida Kagame n’Abanyamakuru, muri icyo kiganiro habajijwe ibijyanye n’abandi bavuga ko ari abanyepolitiki ndetse bakavuga n’imvugo zifatwa nk’izuzuye amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Perezida Kagame yashimangiye ko nabo ubwabo bagomba kumenya ibyo bavuga ndetse n’abo babibwira , bakamenya ko nta muntu numwe wemerewe kubiba amacakubiri ndetse no kuzana ingengabitekerezo mu banyarwanda

Ni agasuzuguro kurebera u Rwanda mu bantu nka Ingabire na Ntaganda

Nkuko bisanzwe mu biganiro agirana n’Abanyamakuru, baganira kuri Politiki Umutekano, Ububanyi n’amahanga ndetse n’ibindi bifite aho bihurira n’ubuzima bwa Abanyarwanda, muri icyo kiganiro naho bagarutse ku ishusho y’u Rwanda mu bihugu bimwe na bimwe aho bavuga ko mu Rwanda ntabwisanzure bwo gukora politiki buhari bagatanga ingero kuri Ingabire ndetse na Ntaganda Bernard, Perezida Kagame akaba yaravuze ko ari agasuzuguro kubonera u Rwanda mu ishusho y’abantu nka Ntaganda na Ingabire batagira ibitekerezo, amateka ndetse batagira n’uburere

Kubijyanye nuko Ingabire avuga ko abuzwa amahoro na Leta y’U Rwanda, Perezida Kagame yasubije ko Leta itamubuza amahoro nkuko abivuga, ko ahubwo amahoro ashobora kuyibuza we ubwe kubera amagambo avuga ndetse n’abo akorana nabo.

Aha Perezida yatanze urugero rw’ibibuza amahoro Ingabire, avuga ko kuba yaratangiye gukora Politiki ye hano mu Rwanda, agatangirana n’umuntu nka Joseph Ntawangundi wanahamwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse nawe akaba yarabyiyemereye, bigaragaza uwariwe ndetse na politiki ye aho ishingiye, akomeza abaza niba Ingabire azashinja Leta y’u Rwanda kuba yaratumye akorana n’umuntu wakoze Jenoside .

Tubibutse ko uyu mugabo Ntawangundi ariwe wari wungirije Ingabire Victoire mu ishyaka rya FDU Inkingi , ubu yakatiwe n’Urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside ndetse nawe abyiyemerera nubwo mbere yari yabanje guhakana avuga ko ntaruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, byaje kuba nk’ijuru rigwiriye Ingabire kuko ubwo Ntawangundi yari amaze gutabwa muri yombi, uyu mutegarugori we ubwe yitangarije ko Leta y’u Rwanda imwibasiye ko noneho yafashe n’umwungirije imubeshyera ngo yagize uruhare muri Jenoside. Nyuma y’aho nyirubwite yiyemereye icyaha ubu sinzi icyo yatangariza abantu.

Abatibuka neza Jozeph Ntawangundi, ni umwe wakubitiwe I Kinyinya mu Karere ka GASABO ubwo yari kumwe na Ingabire .


B. J. Baptiste (Kigali/Rwanda)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire