lundi 19 avril 2010

Salomon Alphonse wa ELECTROGAZ yazize mwenewabo Bogota Labama

Salomon Alphonse asanzwe akina mu ikipe ya ELECTROGAZ FC, nawe akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bakomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahagaritswe na FERWAFA igihe kingana n’umwaka, kandi ngo ntibanashobora kugira ahandi bakina muri Afurika kuko kopi y’iyo nyandiko ibahagarika bahise bayohereza muri CAF kugirango nabo babafatire icyemezo.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Bwana Jules Kalisa, yavuzeko ibyo ari imyatwarire mibi ikwiye kugira icyemezo ifatirwa cyihariye, kugirango abacanshuro nk’abo bahanwe by’intangarugero. Muri abo bakinnyi bashyizwe kuri urwo rutonde, hari Bogota Labama Kamana, Bosanja Fidele na Salomon Alphonse.

Bosanja we yemeye icyaha anagisabira imbabazi, naho Salomon Alphonse we yahakanye icyaha anatangaza ko yari i Kigali muri ELECTROGAZ ku itariki bamushinja ko ari bwo yagiye gukina muri Kongo. Ibi kandi bikaba byemezwa n’Umutoza we Bwana Abdul Mbarushimana.

Uwo mukinnyi rero atangaza ko ibi rero biramutse bikomeje gutya, kwaba ari ukumubonera, no gushaka kumwangiriza calière ye mu mupira w’amaguru. Yongeyeho ko niba hari icyo apfana na Bokota Labama atari byo bamuziza, niba Labama yarakoze amakosa ni we bakwiye kuyabaza ko atari Salomon bayabaza.

Habimana Gaspard (Kigali/Rwanda)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire