jeudi 1 avril 2010

Amashuri makuru na za kaminuza mu nzitane z’ibibazo

Raporo yitiriwe Depite Bazatoha Adolphe, ukuriye itsinda ry’Abadepite bakoze ubushakanshatsi ku bibazo biri mu mashuri makuru na za kaminuza z’u Rwanda uko ari 26 zirimo 16 za Leta na 10 zigenga, yerekana ko kaminuza n’amashuri makuru ya Leta bifashwe nabi kurusha ibyigenga haba mu nyubako zidahagije, ibikoresho bidahagije, laboratwari zitakijyanye n’igihe, gutakaza abarimu benshi kandi Leta yarabishyuriye amafaranga menshi biga ikiciro cya gatatu, amasomero adahagije, ibitabo bishaje kandi ibyinshi biri mu gifaransa, gukurikira amafaranga kurusha gutanga inshingano nyamukuru y’ubumenyi n’ibindi.

Depite Bazatoha Adolphe, Perezida w’iyo Komisiyo, avuga kuri rumwe mu ngero nyinshi yatanze zerekana ibibazo biri mu mashuri makuru na za kaminuza, yagaragaje ko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) yatakaje abarimu 175 barimo 95 bafite impamyabumenyi ya Masters na 50 bafite PhD kuva mu mwaka wa 2002 mu gihe Leta yabatanzeho amafaranga menshi mu myigire yabo. Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryo ngo ryatakaje 32 % by’abarimu ryari rifite.

Bimwe mu bituma abo barimu basezera, iyo raporo ivuga ko harimo i mishahara mito cyane, kutumvikana n’ubuyobozi bwa kaminuza n’ibindi.

Mudidi Emmanuel, umwe mu bagize iyo komisiyo yagaragaje ko hari ikibazo gikomeye mu masomero (library) aho usanga ibitabo bibitse mu mifuka no mu makarito kandi umubare w’abanyeshuri babikeneye ari munini cyane. Nkuko iyo raporo ikomeza ibyerekana, ibyinshi muri ibyo bitabo biri mu rurimi rw’igifaransa kandi ubu ururimi rukoreshwa mu burezi rwarabaye icyongereza.

Raporo ya Komisiyo idasanzwe kandi igaragaza ko hari ubusumbane bukabije mu mishahara y’abakozi mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta cyane cyane mu bayobozi babyo bigera aho bafata ubwenegihugu bw’amahanga kugira ngo babone imishahara itubutse nk’igenerwa abo banyamahanga.

Iyo raporo kandi igaragaza ko hakiri intera ndende kugira ngo u Rwanda rugire uburezi bufite ireme buzashobora guteza imbere igihugu hashingiwe ku bushobozi n’u bumenyi bizatuma haboneke abakora umurimo unoze, cyane cyane mu nganda nk’uko bigaragara mu ngamba zo kurwanya ubukene (EDPRS) no mu Cyerekezo 2020.

Muri rusange ibyashingiweho mu gukora igenzura mu mashuri makuru na za kaminiza biri mu Rwanda ni ingingo 6 ari zo imiterere y’amasomo, ibikoresho, inyubako, abarimu, imyigire n’ubushakashatsi n’imikoranire y’abarimu n’ubuyobozi.

Nyuma yo kugezwaho raporo no gusanga ibibazo biyikubiyemo bifite ubukana, abadepite bifuje ko Minisitiri ushinzwe uburezi ya kwitaba Inteko agatanga ibisobanuro mu magambo kubikubiye muri iyo raporo.

Ndinda Frank (OASIS Gazette)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire