mardi 25 mai 2010

ABASIRWA yatangije urubuga ruzanyuzwaho inkuru z’ubuzima

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida “ABASIRWA”, ryatangije ku mugaragaro urubura rwa interineti rwiswe “ABASIRWA/Santé”, uru rubuga rukaba ruboneka umuntu anyuze ku murongo wa interineti www.sante.rw.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya “Internews” mu Rwanda kiri ku Kacyiru kuri uyu wa 21 Gicurasi 2010, umuhanga mu kubaka imbuga za interineti “internet sites” Jun Julien Matsushita, akaba ari nawe wakoze urwo rubuga rwa ABASIRWA, yasobanuriye abanyamakuru bifuza kujya bashyira amakuru y’ubuzima kuri urwo rubuga, inzira bagomba kunyuramo ndetse n’uko urwo rubuga rukoreshwa muri rusange. Jun yagize ati “uru rubuga ntiruzashyirwaho amakuru yanditse gusa, ahubwo hashobora gushyirwaho, amafoto, amajwi, video ndetse hashobora kubikwamo n’ibitabo, amaraporo n’izindi nyandiko zakifashizwa n’uzikeneye wese”. Bukuru Ntwari Visi Perezida wa mbere w'urugaga rw'ABASIRWA, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ati :“nibwo tugitangira kandi turasaba abanyamakuru bose gufata uru rubuga nk’urwabo”, arongera ati “ turifuza ko uru rubuga ruzaguka rukaba mpuzamahanga, aho tuzaba tubasha byibuza kungurana ibitekerezo n’abanyamakuru babyifuza ku rwego rw’Afurika yose”. Muri uyu muhango, Ruturwa Dieudoné waje ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Kurwanya Sida “UNAIDS”, yashimye cyane Internews yafashije ABASIRWA muri icyo gikorwa gikomeye bagezeho muri aya magambo : “ibi ndabibona mu rwego rwo guteza imbere gahunda z’ubuzima ndetse ni no kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru”. Ruturwa na none yagize ati :“ubu ni uburyo bwiza bwo kungurana ibitekerezo no kubika neza amakuru....turifuza ko mwashyiraho inkuru z’ubuzima zifatika, zakorewe ubushakashatsi kandi Sida ntiyibagirane kuko kuyirwanya biri mu nshingano za ABASIRWA”. Yongeyeho ati “serivise ku bijyana na Sida zigomba kugezwa ku bantu bose, itangazamakuru ni mwe muzabidufashamo”. Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA, Innocent Bahati akaba yasabye abanyamuryango bayo gufata neza urwo rubuga no kurukoresha hagamijwe kuruteza imbere, ati :“ni nk’aho duhawe imodoka n’urufunguzo rwayo, ahasigaye nitwe tugomba kumenya aho tuyitwara tuyerekeza”.

Mpinganzima Yvonne /ABASIRWA

MPINGA2020@yahoo.fr


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire