dimanche 9 mai 2010

Itangazo ry'inteko Ishingamategeko rigenewe Abanyamakuru kuri FARG

Nyuma y’aho Inteko Rusange ya Sena yateranye ku wa 26 Ukwakira 2009 ikagezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura imikorere n’ibikorwa by’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye hitawe ku kureba ahashobora gutanga icyuho cya ruswa n’akarengane n’uburyo bwo kubikumira;

Iyo raporo ikaba yaragaragaje ko imikorere y’icyo Ikigega itanoze ku buryo ishobora gutanga icyuho cya ruswa n’akarengane muri gahunda ziterwa inkunga cyane cyane muri "gahunda yo kubakira abarokotse jenoside batishoboye na gahunda y’imishinga igamije guteza imbere abarokotse jenoside batishoboye";

Inteko rusange ya Sena imaze gusesengura iyo raporo yashyizeho Komisiyo y’Igenzura iyiha inshingano zo kugenzura :

1. Uburyo gahunda ya Guverinoma yo kubakira abarokotse jenoside batishoboye yagenze;

2. Imikoreshereze y’ingengo y’imari ya FARG, inyuzwa mu miryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA, AVEGA, AERG, AOCM n’indi...) igenewe gutera inkunga imishinga yo guteza imbere abarokotse jenoside batishoboye.

Iyo Komisiyo idasanzwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 3 Gicurasi 2010, guhera saa cyenda ikaba aribwo izageza ku Nteko rusange ya Sena raporo yayo nyuma yo gukurikirana no gucukumbura ibijyanye n’izo nshingano yari yahawe.

HABIMANA Augustin

Umuyobozi Mukuru w’Itangazamakuru

mu Nteko Ishinga Amategeko

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire