samedi 8 mai 2010

Mandela mu butwari bwe hari icyamunaniye

Mandela ajya ku butegetsi abenshi bariishimye kuko batekerezagako hari byinshi azabagezaho. Ariko nyuma y’uko intambara y’abazungu ayirangirije hakaza ubwiyunge, nyuma haje kugaragaraga koo hari icyorezo cya Sida cyamurebaga kandi yagombaga gucyemura, ariko ntiyacyitaho. Ahubwo buri gihe iyo yakibwirwaga, yavugaga ko afiteibindi byinshi byo gukora, ko ibyo abandi bashobora kubikora. Akenshi iyo habaga ibijyanye na SIDA wasangaga visi perezida we Tabo Mbeki ari we ujya kubikoresha. Ibyo byabaga mu gihe abanyafurika yepfo benshi bicwaga na SIDA. Ibyo byari byarahindutse akazi kareba abaganga gusa, abanyapolitiki wasangaga basa nk’aho bitabareba. Ahubwo wasangaga bahugiye mu bindi bibazo. Mbese muri make ku butegetsi bwa Nelson Mandela wasangaga batita ku kibazo cya SIDA.

Ariko ubwo Tabo Mbeki yajyagaho, ikibazo cya SIDA nicyo cyari gisigaye gihangayikishije abanyafurika y’epfo, kugeza aho yakigize icye ayobora ishyirahamwe ryari rifite abanyamuryango bakabakaba 2.000.000 banduye mu gihugu hose. Ni uko baje guhangana n’ibibazo bibugarije, babasha kubikemura n’ubwo byari bimeze nk’aho byatinze, kuko benshi bemeza ko iyo Mandela aza guafata ikibazo cya SIDA nk’uko Tabo Mbeki, yagifashe benshi bapfuye icyo gihe bashoboraga kurokoka.

Ibyo byaje gutuma haterana inama y’umutekano ya ONU ivuga ku byerekeranye na SIDA kuko babonaga muri icyo gihe ari yo yari ibangamiye abatuye isi. Bwari ubwa mbere iyo nama yari iteranye yigirwamo ibindi bitari intambara, uretse ko ibyavugirwagayo, nyuma y’isuzumwa ku byavuyemo, baje gusanga nta na kimwe cyakozwe, kuko wasangaga bavuga amagambo meza ariko wareba ugasanga ntacyavuyemo.

Nyuma nibwo byaje kugaragara ko SIDA ari ikibazo kibangamiye isi, maze amahanga yiyemeza guhuza imbaraga zayo na bamwe mu bayobozi bumvaga icyo kibazo nka Tabo Mbeki na Bill Clinton babasha gushyiraho uburyo bwo guhangana na SIDA yari yaribagiranye.

Kugeza ubu abahanga bemeza ko iyo ikibazo cya SIDA kiza kwitwabwaho mbere, kigitera abantu bangana na 70 % by’abazize SIDA icyo gihe bari kurokoka.

Ubwanditsi (Journal UMURABYO)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire