dimanche 13 juin 2010

Ibisambo nka Nyamwasa ntibizacika ubutabera mu Rwanda-Umuvunyi


-Tito Rutaremara arasubiza Nyamwasa muri Monitor

-Ubwo abanyapolitiki batangiye kwandika mu binyamakuru, ibintu bigeze iwa Ndabaga!

Nyuma yaho hasohokeye inkuru muri Monitor yanditswe na Gen. Kayumba Nyamwasa aho yavugaga byinshi bitagenda muri Leta ya Kagame ( twabigarutseho mu numero 25 y’ikinyamakuru Umurabyo ), Umuvunyi mukuru akaba na komiseri ushinzwe itangazamakuru muri FPR, Tito Rutaremara nawe yanditse muri Sunday Monitor, amusubiza ndetse binarenzeho amukurira inzira ku murima!

nyuma yo gusoma iyo nkuru muri Monitor, Tito avuga ngo byabaye ngombwa ko yandika asubiza ibinyoma bisebanya by’ubugome Kayumba Nyamwasa ashyira ku bayobozi b’igihugu n’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda.

Tito mu nyandiko ye aragira ati: Nk’uko abahanga mu bya politike babyemeza ngo muri politike igihe igihe kiragera igakura ku buryo bigera n’aho abayoboke (cadres) bayo baba batagishoboye kugendana nayo bagasigara cyangwa bakajugunywa

Ngo mu myaka 16 ishize FPR yakomeje gutera imbere ku buryo abatarashoboye kugendana nayo bananirwa, hannyuma abo babaniwe bakivanaho urubanza bakarushyira ku bandi kandi mu mahame ya FPR kuva yatangira ikintu cya mbere bagenderagaho ni ibijyanye no gusobanura (Accountability) kuri bose

Niyo mpamvu igihugu nk’u Rwanda kitari kigifite icyizere ariko nyuma ya 1994 cyabashije kwiteza imbere kiba intangarugero mu miyoborere myiza no mu bukungu

Umuvunyi Rutaremara avuga ko ibyo byose byari bigamije guteza imbere ishema ry’abanyarwanda, kandi Leta yashyizeho ingamba mu kwimakaza umutekano ndetse no kugera kuri serivisi zinoze zitangwa na Leta ku baturage

Ngo ibyo byari bikeneye ikinyabupfura n’ubunyangamugayo ku rwego rwo hejuru akaba aribyo byananiye bamwe harimo na Gen. Kayumba Nyamwasa.

Nk’uko Tito akomeza muri iyo nkuru ye yanditse mu kinyamakuru cy’I Bugande Sunday Monitor, avuga ko mu gihe Nyamwasa n’abandi bari mu myanya ya Leta bari barigize indakoreka basahura imitungo ya Leta, ariko ngo urugamba rwo kurwanya ruswa rugera kuri buri wese yaba ukomeye cyangwa uworoheje ibisambo nka Nyamwasa ntabwo bizacika ubutabera mu Rwanda.

Ngo Nyamwasa avuga ngo perezida Kagame yavuze ko ari umusirikari w’intangarugero, akavuga ngo yayoboye NSS, ngo yabaye umugaba mukuru w’ingabo cyangwa ngo yabaye Ambassaderi, umuntu yakibaza impamvu yagambaniye icyo cyizere yari yaragiriwe, kandi igisubizo ngo kiri muri kamere ya Nyamwasa yo kwirata, kumva ko ashaka inyungu ze kuruta iz’abandi

Ngo Gen.Nyamwasa mu gihe yari ayoboye ingabo yari azwiho cyane kuba umunyamatiku kabuhariwe (master of intrigues) no kurema udutsiko (cliques)

Ngo inshuro zirenze imwe muri Werurwe 2000, na Gashyantare 2003 na Kamena 2004 atarajya mu Buhinde yahawe gasopo kubera imyitwarire ye idahwitse, ngo ndetse Kagame iyo ataba umuyobozi ufite impuhwe, ngo Nyamwasa ntiyari no kwemererwa kujya muri iyo myanya ikomeye kandi yari azwiho ayo manyanga.

Ngo kuva Nyamwasa yahunga yamaganye igikorwa cyo kumuhamagaza n’akanama ka FPR, ngo ariko aho arabeshya ngo kuko ubusanzwe imiryango y’impinduramatwara nka FPR ihwitura abanyamuryango bayo igihe bibaye ngombwa.

Kandi ngo FPR kugeza ubu ifite ishema ry’uko itarirukana umunyamuryango n’umwe mu mateka yayo, ngo nubwo Nyamwasa aharabika izina rya system yamugize

Ngo ku bijyanye n’indege Nyamwasa avuga bigamije kuyobesha abantu, ngo kuko nk’umuntu wari mu kanama k’ubuyobozi ka TRI-STAR, Nyamwasa yari azi ibyemezo byo kugura indege ebyiri ubu yibandaho cyane n’inzu ya Ambassade y’u Rwanda mu bwongereza, none ubu arihindukiranya akavuga ko uwo mutungo ari uwa Perezida Kagame bwite

Ngo Perezida Kagame umurava afite wokurwanya ruswa urazwi n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barawemera, ariko ngo Nyamwasa iyo avuga ngo ibihembo Kagame ahabwa ni baringa, ni igisebo ku miryango na za kaminuza zikomeye zibimugenera kandi zibyirije zikamuhemba nk’umuntu wagejeje igihugu kuri byinsi

Titi Rutaremara arangiza inkuru ye avuga ko FPR itazateshuka ku nshingano bihaye yo guteza imbere abanyarwanda

Dore impamvu Kagame ashwana na Kayumba agakorana na Rwarakabije

Nyuma y’inkuru y’umuvunyi mukuru Tit Rutaremara yanditse mu kinyamakuru Monitor asobanura ibya Kayumba Nyamwasa, noneho na Job Jabiro undi munyapolitiki ukomeye mu Rwanda wiyita iryo zina, nawe yanditse indi nyandiko kuri Nyamwasa ifite umutwe ugira uti: “How Kayumba got it all wrong” ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo: “uko Kayumba yabifashe uko bitari”

Uyu munyapoliti uzi no kwandika nawe yagarutse kubyo Kayumba yanditse muri Sunday Monitor, ngo kubera ko yabyanditse kubera impamvu z’umuryango we, inshuti ze, abenegihugu n’abandi basomye iyo nkuru bose, ngo bigaragaza ko umuryango we n’inshuti ze aribo ashyira imbere, igihugu n’isi bikaza inyuma y’ibindi nko ku nshuri ya kane

Job Jabiro aragira ati: “Arashaka kutubeshya ko ari mu ntambara y’umuryango we n’uwa Perezida Kagame kandi ngo bitatureba”

Ngo nyamara nta cyari kubuza Kayumba kumvikana na Kagame, ngo ariko imitekerereze yuko imiryango n’inshuti biza mbere y’igihu ngo iyo ni imitekerereze yak era ya Cyami ngo kuko ingoma za kera nizo zagenderaga ku ihame rya L’Etat c’est moi.

Ngo Kayumba yavuze ko yashwanye na Kagame kandi yarakijije ubuzima bwe, uyu Job we ngo nubwo abyemera nk’ukuri, ngo ikindi kandi bigaragaza ko Kagame ashyira imbere inyungu z’igihugu kurenza inshuti ze ariko akakira abari abanzi be ba kera mu gihe bihannye cyangwa bahinduye imikorere, ngo gushyira imbere inyungu z’igihugu nibyo bituma Kagame ashwana na Kayumba agakorana na Rwarakabije

Ngo ibyo bigaragaza ko Perezida Kagame afite ubworherane, yumva ibibazo by’abantu afite n’ubwitange mu gukorera igihugu kandi ashyira igihugu imbere kurenza uko ahashyira umuryango we

Ikindi Job avuga nuko ngo kurega Kagame ko atubahiriza inzego ng nabyo si ukuri, akomeza avuga ko Kagame gusaba kwisobanura (accountability) ntabwo ari ugukina cyangwa ikindi ngo ahubwo ibintu bikomeye (serieux) kubera ko abantu bashinjwa mu nkiko barahanwa bityo bigaha icyizere inzego za Leta, amasoko ya Leta ndetse n’imicungire myiza y’umutungo wa Leta, cyane cyane ishoramari n’umutekano w’abaturage

Ngo ibyo kugeranya Kagame na Idi Amini, ngo ni ubuswa kuko Idi Amini yashyizeho itegeko aho bashyiraga abantu ku giti bakabarasa, ariko Kagame na FPR bo bavanyeho igihano cy’urupfu kandi abanyabyaha b’abateroritse nka Mushaidi bajyanwa imbere y’urukiko.


Ubwanditsi bwa JOURNAL UMURABYO No 26

1 commentaire:

  1. Namwe ni uko ntabisambo bibarenze kuko mwara sangi nta mugabo wari ukwiye kuvuga undi gutyo bivuze ko namwe mwasangye nawe muri byo.

    RépondreSupprimer