mercredi 18 août 2010

Kagame Paul yegukanye intsinzi ku nshuro ya gatatu

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Kanama 2010 Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Bwana Karangwa Chrisologue yemeje amajwi ndakuka y’abakandida biyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika aho umukandida watanzwe n’umuryango FPR Paul Kagame ariwe watsindiye uwo mwanya. Kagame yatsinze ku buryo budakuka n’amajwi 93,08%, Higiro Prosper wa PL agira amajwi 68.235 bihwanye na 1,37%, Ntawukuriryayo wa PSD agira yegukana 256.488 bihwanye na 5,15% naho Mukabaramba Alvera wa PPC ahabwa ikizere n’abantu 20.107 bingana na 0,40%. Ubwitabire bw’amatora bungana na98.06 by’abari bariyandikishije kuri risiti y’itora.

Nk’uko itegeko ribiteganya, Komisiyo y’igihugu y’Amatora ifite uburenganzira bwo gutangaza amajwi ndakuka y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu gihe mu gihe cy’amasaha 48 iyo nta shyaka ryaregeye Urukiko rw’Ikirenga ko hari ibyo rutishimiye. Niyo mpamvu Komisiyo y’Igihugu y’amatora yubahirije iryo tegeko igatanganza amajwi ndakuka nyuma yo gutangaza ay’agateganyo ku itariki ya 11 Kanama uyu mwaka, none mu iminsi 2 gusa ikaba itangaje amajwi ndakuka y’abakandida.

Iyo habaye ikirego cyo kutishimira amajwi y’agatenyo yatangajwe na Komisiyo y’amatora, ishyaka rivuga ko ryarenganijwe ritanga ikirego muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikagisuzuma ku buryo itangaza amajwi ndakuka mu gihe kitarenze iminsi 7 uhereye igihe yatangarije amajwi y’agateganyo. Byari biteganijwe ko amajwi ndakuka azatangazwa tariki ya 17 Kanama 2010. Komisiyo y’amatora nyuma yo gutangaza amajwi ndakuka, yatangarije abanyamakuru ko akazi kayo ikarangije ahasigaye hakaba ari ah’izindi nzego zibishinzwe. Aha twababwira ko igisigaye ari uko perezida watsinze azarahira ku itariki 09 Nzeli 2010 nk’uko nanone itegeko ribiteganya kuko aribwo agomba gutangira manda nshya ye ya kabiri y’imyaka irindwi nk’uko biteganijwe mu Itegeko Nshinga.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire