mercredi 18 août 2010

Amavubi azahatana n'Imisambi ya Uganda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 kuri uyu wa mbere taliki ya 16 kanama 2010, bafite umukino wa mbere bagomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Uganda. Uyu akaba ari umukino ukomeye kuko aya makipe asazawe ahangana cyane yaba ku makipe y’abakuru ndetse n’abana.


Iyi mikino ya CECAFA akaba ari iy’abatarengeje imyaka 20 ariko u Rwanda rukaba rwaroherejeyo ikipe y’abateregeje 17 ku girango bitegure irushanwa rigomba kubera mu Rwanda rya Afurika. Iyi CECAFA ikaba ibere muri Eritereya, ikaba yaratangiye kuri uyu wa gatandatu ushize Taliki ya 14 Kanama 2010.


Mbere yuko iyi kipe yerekeza muri Eritereya yari yanyuze muri Ghana aho yakinnye imikino ya gicuti ntinitware neza kuko yatsinzwe imikino yose. Umukino wa mbere ku italiki ya 08 Kanama 2010 yahuye n’ikipe y’igihugu ya Ghana y’abatarengeje imyaka 20 maze ibatsinda ibitego 5 kuri1 . Ku nshuro ya kabira taliki ya 10 Kanama 2010 bakinnye n’ikipe Liberty Professionals maze ibatsinda ibitego 4-2,ibi bitego by’u Rwanda bikaba byaratsinzwe n’umukinnyi Songa Isaie.


Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Standard cyandikirwa mu gihugu cya Kenya ngo muri Eritereya bafite ibyishimo byinshi byo kwakira iri rushanwa. Ngo bikaba ari ubwa mbere bakiriye irushanwa k’iri ryo mu karere ry’umukino w’umupira w’amaguru. Bikaba bitangazwa n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Eritereya bwana Gebreyesus Tesfaye. Amakipe ari muri iri rushanwa akaba ari 9 ariyo Eritereya,Tanzaniya, Somaliya Sudan na Kenya ziri mu itsinda rya mbere. Hari kandi Uganda ari nayo ifite iki gikombe,u Rwanda, Yemen yaje isimbura igihugu cy’Uburundi kitabonetse na Zanzibar zikaba ziri mu itsinda rya 2. Muri iri rushanwa kandi ikipe izegukana igikombe izahabwa amafarannga angana n’ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika naho iya kabiri ihabwe amadorali ibihumbi 5 naho iya gatutu ibone ibihumbi 3.

Twabibutsa ko ikipe y’u Rwanda yajyanye abakinnyi 20 barikumwe n’abatoza babo. Abao bakinnyi akaba ari Nzarora Marcel, Hategekimana Kabes, Rusheshangoga Michel, Hakizimana François, Ndatimana Robert, Uwimana Emmanuel, Ndayishimiye Célestin, Rulisa Jean Paul, Mico Justin, Sibomana Abdul, Songa Isaie, Iradukunda Eric, Umwungeri Patrick, Itangishaka Ibrahim, Rutanga Patrick, Habyarimana Innocent, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Mugabo Innocent, Bayisenge Emery. Aba bakinnyi baka barikumwe n’umutoza mukuru Richard Tardy ndetse n’abatoza bungirije barimo Kanamugire Aloys na Mashami Vincent.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire