mercredi 12 janvier 2011

Abatinzwa mu magereza nkana bakwiye impozamarira - Zainabu Sylivie Kayites

Kuwa 11 Mutarama 2011 mu kiganiro Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu Zainabu Sylivie Kayitesi yagiranye n’abanyamakuru mu karere ka Musanze yatangaje ko mu migambi yayo yo muri uyu mwaka itazahwema gukurikirana ikibazo cy’abantu batinda mu ma kasho na gareza zo mu Rwanda.

Yagize ati “ ibyo ntibyarangiriye mu mwaka ushize gusa, ahubwo n’uyu dutangiye tugiye kwihatira kurushaho kureba uburyo ikibazo cy’abantu bafatwa bagafungwa igihe kirenze icyagenwe n’amategeko, cyangwa igihe kirenze igihano bahawe”.

Abajijwe ku kibazo cy’abantu batinda mu magereza, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko komisiyo ayoboye igiye kurushaho kwegera inzego z’ubutabera kugirango habashwe kurebwa ukuntu abo bantu babasha kugezwa imbere y’inkiko maze bakaburanishwa badatinze muri za kasho ndetse bakabasha no gukorerwa amadosiye ku batayafite.

Yakomeje atangaza ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu iyo isanze hari ikibazo cyigaragaye ahantu idahubuka, ahubwo ko ibigendamo buhoro igasaba ko byakemurwa kuva ku nzego zo hasi kugera ku nzego zo hejuru, ibyo ni ukugirango uwarenganye arenganurwe.

Abajijwe impamvu komisiyo y’uburenganzira bwa muntu itajya isohora raporo z’igihembwe kuko byagaragaye ko muri raporo bakora rimwe mu mwaka iyo hari abanenzwe ko batubahiriza uburenganzira bwa muntu bagaragajwe muri raporo bisubiraho maze bigatuma batongera kububangamira, maze asubiza ko bitashoboka kuko ubusanzwe basohora raporo imwe mu mwaka bitewe n’ubushobozi bwabo.

Ati “ Erega ntihashobora gusohoka raporo nyinshi kandi iriya iba ivuga ibikorwa byabaye mu mwaka”.

Aha ariko akaba yaratangaje ko hari izindi raporo ikora n’ubwo zidashyirwa ahagaragara, ko ibyavuye muri izo raporo aribyo biba bikubiye muri raporo ivuga ku bikorwa bya komisiyo bya buri mwaka aho igezwa ku Nteko Ishinga-amategeko.

Iki kiganiro kigufi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu akaba yarakigiranye n’abanyamakuru ubwo yatangirzaga amahugurwa y’abanyamakuru bandika ku burenganzira bw’umwana, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru.

Patrick Kambale

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire