mardi 28 septembre 2010

Imvano y'umwanda mu Karere ka Rubavu

Umujyi wa Rubavu ni umwe mu Mijyi y'u Rwanda utagira kaburimbo rwagati, ni umwe kandi mu Mijyi yinjiza amadovize menshi mu rwego rw'ubukerarugendo, kubera ubwiza bw'aho uwo Mujyi uherereye. bamwe baza bakurikiye umucanga wo ku nkengero z'i Kivu, abandi bakurikiye ikirunga cya Nyiragongo cyo mu baturanyi ba Congo, kubera ko Congo itari yagira umutekano usesuye bahitamo kwirarira mu Rwanda bugacya burira icyo kitunga. Hari n'abaza bagamije kwirebera imisozi myiza yo muri Crète Zaire Nile igenda ikagera mu Majyaruguru y'Iburengerazuba bw'u Rwana ariho mu Karere ka Rubavu n'ibindi byiza bitatse u Rwanda nk'ibirwa byo mu kiyaga cya kivu n'ibindi...

Kuba ari ahantu hahurira abantu bo mu bice bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga, ni imwe mu mpamvu ikomeye ituma hakwiye kuba hasa neza. Ariko iyo ugeze muri uwo Mujyi ubibwirwa n'uko umuhanda wa kaburimbo urangiye, utangiye uw'igitaka, wuzuyemo amakoro avanze n'umusenyi. N'ubwo abahatuye bagerageza uko bashoboye ngo bagirire Umujyi wabo isuku, usanga kubura umuhanda mwiza kandi ufite amatara ari bimwe mu bibuza uwo Mujyi gusa neza. Ubu ho basabye abatuye muri uwo Mujyi bose gushyira amakaro yo hasi ku mazu yose, bakanasiga amarangi y'amavuta y'umweru. N'ubwo ibyo byakozwe ubona hakiri ikintu kibura ngo uwo Mujyi ucye use nk'indi.

Mu kiganiro Blog UBUMWE yagiranye na bamwe mu baturage bakorera muri uwo Mujyi, umwe witwa Mukarusine Sada yagize ati: " Kuba bavuga ko uyu Mujyi ari wo wanyuma mu isuku ni byo koko, kuko kugeza ubu ari twe tukigendera mu muhanda w'ibitaka. Ikindi kandi iyo uri muri uwo muhanda hari bimwe na bimwe abantu baba batakitaho bijyanye n'isuku." Yatanze urugero rw'umugabo wari uri kurya igisheke ku muhanda maze agira ati: " Nturuzi uriya mugabo, reba aho ari guta ibishishwa by'ibisheke. Ari kuri Kaburimbo ntiyatinyuka kubihata. N'ibindi rero ni uko n'abavuga ko hari za puberi (poubelles) bagiye gushyiraho ndakeka ko ntacyo zizamara hatari hazanwa uwo muhanda." Undi witwa Jelôme Bosenibo yagize ati: "Kuba Gisenyi ari Umujyi ukomeye gutya utagira kaburimbo ni uko hari ahabaye uburangare. Simvuga ngo ni uyu, n'uyu warangaye, ariko ndabigayira abayobozi bose b'uwo Mujyi uko bagenda basimburana. Kuki mu bikorwa remezo byabo batajya bibuka no gushyiramo umuhanda wa kaburimbo? N'ubwo dukora uko dushoboye ngo tuwutake, ariko urabona ko hakibura uwo muhanda. Erega birumvikana ntabwo wahiga isuku n'indi Mijyi ifite imihanda myiza. Reba nka Ruhengeri yitwa ko ari iya mbere mu isuku, uyikuremo iriya mihanda ya kaburimbo maze uyigereranye na Gisenyi ugirango yayiruta?"

Ubwo Blog Ubumwe yasuraga ako Karere biteguraga kwakira imikino ya CAF y'abaterengeje imyaka 17, nari nako bubaka umuhanda wa kaburimbo uzasa nk'aho unyura iruhande rw'Umujyi, kuko uzanyura kwa Muganga ukomeze kuri Gereza ya Gisenyi no ku isoko rya Gisenyi ukomeze Madjengo no kuri Stade Umuganda ubu iri kuvugururwa neza. uwo ni wo muhanda uzaba uhagiye kuva nyuma y'1994.

Wenda kuri uwo mushya wubakwa hazabaho isuku, nk'uko bemeza ko ipfundo ry'umwanda muri uwo Mujyi ari ukutagira imihanda ya kaburimbo.

Patrick K.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire