jeudi 23 septembre 2010

Icyiciro cya 6 cy’ingabo z’u Rwanda cyatangiye kwerekeza Khartoum

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu saa moya n’igice nibwo icyiciro cyigizwe n’ingabo z’u Rwanda 85 buriye indege berekeza Khartoum mu murwa mukuru w’igihugu cya Soudan, aho bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.


Izo ngabo zikaba zari zaje gusezerwaho n'abayobozi batandukanye ba RDF, harimo na Général de Brigade Jean Bosco Kazura.

Mu kiganiro twagiranye n'umuvugizi w'ingabo, Lt Col Jill Rutaremara yadutangarije ko bazagenda mu byiciro bitatu, bityo bose bakaba ari abasirikari 254, bazasimbura icyiciro cya 5 cyari kimazeyo iminsi. Umuvugizi w’ingabo kandi yongeyeho ko gusimbura ingabo ziri Khartoum na Darfour bizakomeza kugeza tariki ya 30 z’uku kwezi. Abajijwe niba raporo ya loni iherutse gusohoka ivuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze ubwicanyi muri Congo ntacyo yaba yarahungabanije ku bikorwa byazo, umuvugizi w'ingabo yasubije ko ntacyo byahungabanije haba ku Rwanda ndetse n’igisirikare cyarwo, kuko imikorere ndetse n’ikinyabupfura by’ingabo z’u Rwanda bizwi. Ati; “Kuva na kera aho ingabo za RDF zarwanaga hose zaharaniraga kurengera abaturage.”

Lt. Col. Jules Rutaremara kandi yatangaje ko hari icyizere ko raporo ya Loni itazasohoka, bikaba ariyo mpamvu bacyohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Khartoum na Darfour.

Twabamenyesha ko u Rwanda rwohereza ingabo muri Darfour na Khartoum mu rwego rwo kubungabunga amahoro. Ahandi zagiye zoherezwa ni Comores na Tchad. Ikindi ni uko u Rwanda rukuramo inyungu zitandukanye zirimo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro ndetse n’akazi k’ubwikorezi gakorwa na Rwandair nabyo bikaba byinjiza imari.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire