vendredi 2 juillet 2010

“Hari byinshi nzageza ku Banyarwanda nibangirira ikizere” Higiro Prosper

Higiro Prosper ni we watowe n’abayoboke bishyaka PL ku mwanya wa umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyije kuzaba ku wa 9 Kanama 2010


Nyuma y’itangazwa ry’umukandida w’Umuryango FPR - Inkotanyi ari we Paul Kagame n’uw’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD), Ntawukuriryayo Jean Damascène, Higiro Prosper yabaye umukandida wa gatatu wemejwe ku mugaragaro ko azahagaririra ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Ibyo byabereye muri kongere ya 4 y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL : Parti Libéral) yahuje abayoboke bagera kuri 800, iyo kongere ni yo yemeje ko Prosper Higiro azabera PL umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe ku wa 9 Kanama 2010.

Kuri uwo mwanya hari abakandida babiri bawuhataniraga muri iryo shyaka, ari bo: Higiro Prosper usanzwe ari Visi Perezida wa Sena na Senateri Mukantagara Stéphanie, umwanya yahisemo kuwuharira
Higiro Prosper, Higiro nawe ashimira bagenzi be bamugiriye icyizere bakamutora nk’uzabahagarira muri ayo matora. Yabivuze muri aya magambo “Ntibyari byoroshye kwemera kuzitoresha ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, intege nazitijwe n’umuryango cyane umugore wange n’abana bange uko ari batanu , ari na ko inshuti zanjye n’abayoboke b’ishyaka ryacu na bo babinshyigikiyemo”.

Mu kiganiro yagiranye nabanyamakuru nyuma yo kumugirira icyizere, Hon. Higiro yatangaje ko yinjiye muri PL mu mwaka wa 1991, aza kuba Visi Perezida wa mbere w’iryo shyaka kuva mu mwaka wa 2000 – 2007, mbere y’umwaka wa 1994 akaba yari umuyoboke usanzwe wa PL.

Ku bijyanye n’amahirwe yaba afite yo gutsindira umwanya wa Perezida, Higiro avuga ko azayakesha abaturage kimwe na porogaramu politiki azatangaza igihe cyo kwiyamamaza kigeze.

Ikindi ashingiraho ni uburambe afite muri politiki y’u Rwanda cyane cyane mu mirimo yagiye ashingwa muri Guverinoma no mu ishyaka na ryo rimaze imyaka 19 rikora.

Hon. Prosper ngo naramuka atowe azarushaho kwita ku burezi no kwongera ibicuruzwa bijya mu mahanga, ngo kuko ubu ibivayo bikiri byinshi kurusha ibijyanwayo.

Hon. Higiro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icungamutungo yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavukiye mu Karere ka Kirehe ku wa 28 Mutarama 1961

Yashoje asaba abanyamuryango kudahunga ngo ko ahubwo bakurikira umuntu babonako hari icyo yamarira igihugu, mu guteza imbere abanyarwanda.

Peace Asia Batamuriza (Journal Ubumwe/Kigali)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire