vendredi 2 juillet 2010

Abakora umwuga wo gupfubura ni abo kwamaganirwa kure

Kunshuro ya kabiri PSI ifatanyije na CNLS bateraniye muri Hotel Laico i Kigali barebera hamwe ibimaze kugerwaho mu rwego rwo kurwanya icyorezo cy’ubusambanyi kimaze gukaza umurego. Ibyo ahanini bikorwa na shuga mami na ba shuga dadi ndetse n’abiyise abapfububuzi.

Muri iyo nama kandi hari harimo n’abikorera ku giti cyabo ndetse n’abahagarariye abafite amahoteli na amalodji kugirango bigire hamwe umuti w’ikibazo kimaze gufata intera cy’ubusambanyi bw’abana.

Icyiciro cya mbere cyari ugahakanira abashuka abana babajyana mu busambanyi. Umusaruro wabaye mwiza, kuko hari byinshi byagabanutse ku bijyanye no gusambanya abana, kuko ubu abana bazi kwifatira icyemezo bagahakanira abashaka kubashora mu busambanyi. Barasabwa gukomeza kwihagararaho kuko ni uburenganzira bwabo guhakanira ubashukisha ibintu wese ngo abone umubiri wabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’urubyiruko Mitali yagize ati: “ntawugira ubudahangarwa mu gihe akoze amakosa cyane nko gusambanya abana babashukisha ibintu. N’iyo yaba umuyobozi wa kwitwaza umwanya arimo agakoresha umwana imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa akamubeshyeshya ibintu hari ibyo yitwaje nawe arahanwa.” Yakomeje avuga ko ubusambanyi bukorerwa cyane mu ma Hoteli no mu ma Lodge aho hakaba hasabwa imbaraga zirimo ubufatanya nabo bafite ubwo bucuruzi kugirango barusheho kurengera urubyiruko kuko abanyarwanda bose bakwiye kunganira urubyiruko. Yongeyeho ko koko baba bakeneye abakiriya mu byo bakora, ariko umukiriya mubi ntacyo aba abamaze bajye babarwanya kuko abakiriya beza barahari batari abo bahemukira urubyiruko banangiriza igihugu.

Ku kibazo cy’abitwa abapfubuzi, yavuze ko ari icyorezo kuko barushaho kwiyongera aho kugabanuka. Ngo kandi nyamara usanga ababiri inyuma ari abantu bakuru cyane abamama, ndetse ugasanga bahemukira abana bangana n’ababo baba basize imuhira. Minisitiri Mitali yasabye ko icyo cyorezo cyakwamaganwa cyane kuko batangiye gutesha umuco agaciro. Nta muntu uburaya buhesha agaciro. Ubundi uburaya bwari bumenyerewe n’ubw’abagore ariko ntabwo ari ubw’abagabo, ubwo buraya ni bwamaganwe kuko bahemukira igihugu kandi nabo batiretse.

Uruhare rw’amadini mu kurwanya icyo cyorezo, mu kiganiro na mufuti mukuru w’uRwanda yagize ati : “icyorezo cyubusambanyi gikwiriye kwamaganwa cyane ariko abo ba shuga mami na ba shuga dadi akaba ari bo bibandwaho cyane kuko ari bo bafite uruhare runini mu kwangiza urubyiruko, mufuti mukuru w’uRwanda ati: “bitewe n’amahano yabaye mu gihugu cyacu impfubyi ni nyishi cyane kandi koko zikeneye gufashwa n’ababishoboye bose ariko na none si byiza kwishuza uwo ufasha, mufashe utamwishuza kuko umufashiriza ko ibyo umufashisha atashoboye kubyigezaho. Umugabo ni myugariro ni byo koko urugo rudafite umugabo usanga hari icyo rubura mu muco wa Kinyarwanda. Ariko se nibamara kwiyandurisha uburaya basambana n’abantu babyaye bazaba bakibaye icyo bagomba kuba? Urubyirko nirusigeho, aho kugirango umuntu agufashe akwishyuze wamurekera imfashanyo ye kuko n’ubundi ntaba agamije kugufasha.

Yashoje agira ati : “Mu izina rya nyiricyubahiro Thadeo Ntihinyura urubyiruko rukwiye kureba ibyiza biri imbere kandi bakanamenya ko ejo hazaza ari heza bakarushaho kwifata kurusha kwishora mu busanbanyi budafite umumaro.”

Dogiteri Paritima nawe yagize ati : “abantu bagomba guhagurukira kurwanya icyorezo cya Sida ari nako barwanya uburaya kuko ari bwo nzira yo gukwirakwiza SIDA yakomeje yereka abagore ko ari bo banduye cyane kurusha abagabo, asanga 2015 bakora umwuga w’uburaya mu mugi wa Kigali. 55% n’abagore naho 15% ni abagabo ngo hakenewe uruhare runini mu guhindura imyumvire y’urubyiruko kugira ngo bagabanye ubusambanyi n’uburaya no gukwirakwiza icyorezo cya SIDA.

Peace Asia Batamuriza (Journal UBUMWE/Kigali)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire